Amasengesho ya nimugoroba — Uburyo bwa kabiri

Intangiriro Mana ngwino unyikirize + Nyagasani banguka undengere. Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina. Alleluya (usibye mu gihe cy'igisibo) Indirimbo D 54 cyangwa X 4, X 6, X 13. Igisingizo cya Kristu — Abanyakolosi 1, 12–20 Inyikirizo: Habwa ikuzo Nyagasani, icyubahiro, ububastis n'ishema. Igisingizo cya Kristu — Abanyefezi 1, 3–10 Inyikirizo: Uragasingizwa Mubyeyi wacu, Wowe waduhereye umugisha muri Kristu. Zaburi Zab 113 (112) Nihasingizwe izina rya Nyagasani; ubu n'iteka ryose. Zab 130 (129) Ubuvunyi n'ingabire bituruka kuri Uhoraho. Isomo — 1 Petero 3, 8–9 Ahasigaye, nimutekereze ibihuje… Igisubizo Nishyize mu biganza byawe, Nyagasani. Ni wowe uducungura Nyagasani, Mana y'ukuri. Indirimbo ya Bikira Mariya — Lk 1, 47–55 Inyikirizo: Uhoraho yangiriye ibintu by'agatangaza, izina rye ni ritagatifu. Umutima wanjye urasingiza Nyagasani… Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose. Amina. Amasengesho yo gusaba NYAGASANI UTWIYEGEREZE. (Bashobora kongeraho andi.) Dawe uri mu ijuru Dawe uri mu ijuru : Izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk'uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen Isengesho risoza — Ku mibyizi Mana itumurikira, duhe gutsinda imitego y'umwanzi muri iri joro… Umusozo Imana iduhe umugisha + iturinde ikibi cyose, kandi izatugeze mu bugingo b'iteka. Amen. Dusingize Nyagasani. Dushimiye Imana. Indamutso ya Malayika V. Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya. R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu. Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen. V. Dore ndi umuja wa Nyagasani. R. Ibyo uvuze bingirirweho. Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen. V. Nuko Jambo yigira umuntu. R. Abana natwe. Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n'imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w'lmana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amen. V. Mubyeyi Mutagatifu w'lmana urajye udusabira. R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije. Dusabe Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n'Umusaraba we, bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana wawe yigize umuntu. Ibyo turabigusaba ku bwą Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.